dimanche 15 février 2009

SB na Coga style

Umuhanzi SB ubu nawe yaba abarizwa mu mujyi wa Ruhango

Nyuma y'igihe kigera ku mwaka umuhanzi SB (Shima Bienvenus) atagaragara ku ishuri aho yari yahisemo kubanza gukora music byabaye ngombwa ko asubira ku ishuri bityo akaba ubu arimo kwiga mu mwaka wa gatandatu ubwo umwaka utaha azaba nawe agiye mu mubare w'abahanzi bibitseho Diplome nibiba bimuhiriye

Icyo twavuga kuri uwo muhanzi kandi nuko ari muhanzi mu bahanzi nyarwanda ushobora kuba yaratangiye music afite manager nawe ugenda wigaragaza cyane mu guteza music nyarwanda imbere nko gutegura ibitaramo ahantu hatandukanye cyane cyane yibanda mu byaro cyangwa imijyi mito Nkahitwa i Ruli mu Karere ka Gakenke icyo gitaramo cyarimo Rafiki Mpazimpaka, SB, Rast Mitoma na 3nity, igitaramo cyo mu Mujyi wa Ruhengeli Cyarimo Rafiki, Riderman, DJ Baptiste( producer), Simple G n' umukobwa ubyina cyane witwa FURAHA washimishije abaje kureba icyo gitaramo bose,ubwo yahise ategura ikindi gitaramo mu mujyi wa Ruhango kitigeze kitabirwa cyane nkuko yari abyiteze kubera ko hari hamaze iminsi hari abahanzi bari bateguye igitaramo muri uwo mujyi umunsi wari wemejwe abantu babiteguye ntihagira umuhanzi numwe uhagera cyarimo Rafiki, Simpo G, 3nity,Dj Matty,SB, P Chris Nova, Riderman. ubu kuri gahunda ye arimo gutegura ibindi biraramo kimwe ndetse amakuru atugeraho nuko kirimo gutegurwa vuba mu mujyi wa Cyangugu aho ashaka kuzakoresha abahanzi nka Rafiki bigaragara ko atigera amusiga mubitaramo byose, SB nk'umuhungu we muri Music, Riderman, 3nity, Just family, Kitoko, The Ben, Miss Channel, Lil Ngabo, nabandi bahanzi bakizamuka atera inkunga.andi makuru tuzakomeza kuyabakurikiranira ndetse tubabwire nicyo uwo manager wa SB akora n'amazina ye yose Umwirondoro we nicyo akunda nicyo yaba yanga mu buzima bwe.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire