samedi 14 mars 2009

umuhanzi Fulgence

Fulgence nyuma yo kubura ku ruhando rwa music nyarwanda igihe kitari gito noneho yaba agarutse ese agarukanye iki:

Nyuma yuko uwo mugabo yibikaho umugore ndetse bagiye bakorana indirimbo aho agie mu bitaramo mu mwaka wa 2008 ntamusige. ubu bakaba bafitanye n'umwana we wa kabiriri nkuko amategeko abimwemerera yaba yagarutse muri music dore ko amaze gukora indirimbo nziza cyane zizongera kwibutsa abantu bamukundaga ko ntaho yagiye izo ndirimbo ni nk'Umurage ijya gusa neza nka Unsange nindi ya 2 yitwa mbyeyi, sibyo gusa kandi kuko yatwerekaga indirimbo nshya arimo gukorera equipe ya ATRACO FC bityo akadutangariza ko aje ndetse atifuza kongera guhagarara cyane cyane ko avuga ko impano yiherewe na rureema ikimurema akwiye kuyibyaza umusaruro, twamubajije kucyo yavuga dore ko atarigeera amurika album kandi afite indirimbo nyinshi we yivugira ko ari mirongo ine n'eshanu, yadusubije ko nabyo mubimuzanye nabyo birimo ariko ko agifite ikibazo cyo gushaka Manager bagafatanya bicyo music igatera imbere
ubu uwumva yamubera Manager yihutire kugirana amasezerano nawe kugira ngo bazamukane

dimanche 15 février 2009

SB na Coga style

Umuhanzi SB ubu nawe yaba abarizwa mu mujyi wa Ruhango

Nyuma y'igihe kigera ku mwaka umuhanzi SB (Shima Bienvenus) atagaragara ku ishuri aho yari yahisemo kubanza gukora music byabaye ngombwa ko asubira ku ishuri bityo akaba ubu arimo kwiga mu mwaka wa gatandatu ubwo umwaka utaha azaba nawe agiye mu mubare w'abahanzi bibitseho Diplome nibiba bimuhiriye

Icyo twavuga kuri uwo muhanzi kandi nuko ari muhanzi mu bahanzi nyarwanda ushobora kuba yaratangiye music afite manager nawe ugenda wigaragaza cyane mu guteza music nyarwanda imbere nko gutegura ibitaramo ahantu hatandukanye cyane cyane yibanda mu byaro cyangwa imijyi mito Nkahitwa i Ruli mu Karere ka Gakenke icyo gitaramo cyarimo Rafiki Mpazimpaka, SB, Rast Mitoma na 3nity, igitaramo cyo mu Mujyi wa Ruhengeli Cyarimo Rafiki, Riderman, DJ Baptiste( producer), Simple G n' umukobwa ubyina cyane witwa FURAHA washimishije abaje kureba icyo gitaramo bose,ubwo yahise ategura ikindi gitaramo mu mujyi wa Ruhango kitigeze kitabirwa cyane nkuko yari abyiteze kubera ko hari hamaze iminsi hari abahanzi bari bateguye igitaramo muri uwo mujyi umunsi wari wemejwe abantu babiteguye ntihagira umuhanzi numwe uhagera cyarimo Rafiki, Simpo G, 3nity,Dj Matty,SB, P Chris Nova, Riderman. ubu kuri gahunda ye arimo gutegura ibindi biraramo kimwe ndetse amakuru atugeraho nuko kirimo gutegurwa vuba mu mujyi wa Cyangugu aho ashaka kuzakoresha abahanzi nka Rafiki bigaragara ko atigera amusiga mubitaramo byose, SB nk'umuhungu we muri Music, Riderman, 3nity, Just family, Kitoko, The Ben, Miss Channel, Lil Ngabo, nabandi bahanzi bakizamuka atera inkunga.andi makuru tuzakomeza kuyabakurikiranira ndetse tubabwire nicyo uwo manager wa SB akora n'amazina ye yose Umwirondoro we nicyo akunda nicyo yaba yanga mu buzima bwe.